00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Abaganga basabye Minisitiri w’Ubuzima gusubika itangira ry’amashuri kubera Omicron

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 27 December 2021 saa 05:25
Yasuwe :

Abaganga bo mu Bufaransa bandikiye Minisitiri w’Ubuzima, Olivier Veran, bamusaba guhagarika itangira ry’amashuri ryari riteganyijwe ku wa 3 Mutarama 2022, kubera umubare w’abana bandura COVID-19 ukomeje gutumbagira.

Inzego z’Ubuzima muri icyo gihugu zigaragaza ko kuva mu ntangiriro z’Ugushyingo hamaze kwandura abana, abangavu n’ingimbi bagera ku 300.000. Ni umubare uri hejuru utarigeze uboneka mu zindi nkubiri zabanje.

Ikinyamakuru Express cyatangaje ko mu ibaruwa ifunguye abaganga bandikiye Minisitiri Veran bagaragaje impungenge batewe no kuba amashuri yafungura mu gihe ubwandu bukwirakwira gutyo.

Bagize bati “Twe abaganga duhangayikishijwe bikomeye n’uko icyorezo kiri gukwirakwira mu bana, abangavu n’ingimbi.”

Bateye utwatsi uburyo Minisiteri y’Uburezi yateganyije bwo kwirinda icyorezo n’ingamba yashyizeho zirimo gufata ibipimo, bavuga ko biciriritse.

Mu cyumweru gishize na Valerie Pecresse uri kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu na we yasabye ko itariki y’itangira ry’amashuri yakwigizwa inyuma hakongerwaho icyumweru kubera ubwiyongere bw’ubwandu.

U Bufaransa bwugarijwe na Omicron, ari na yo mpamvu ubwiyongere bw’abandura bukomeje kuzamuka. Nko kuri Noheli hatangajwe ko abanduye mu masaha 24 bari 104.611.

Uretse icyo gihugu n’ibihugu byinshi by’u Burayi birimo u Bwongereza, u Buholandi n’ibindi byakajije ingamba ngo bibashe guhangana n’icyorezo.

Abaganga bo mu Bufaransa basabye Minisitiri w'Ubuzima gusubika itangira ry'amashuri kubera Omicron

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages