Ni imyigaragambyo yabaye ku wa 13 Mutarama 2026, aho aba bahinzi bagaragaza ko ayo masezerano azateza ihangana ritari ngombwa hagati y’abahinzi bo mu Burayi n’abo muri Amerika y’Amajyepfo.
Polisi yo muri iki gihugu igaragaza ko aba bahinzi bazanye imashini zihinga 350, bazizengurutsa kuri zimwe mu nyubako zikomeye mu mujyi zirimo n’umunara uzwi nka Tour Eiffel na Arc de Triomphe, n’ahandi.
Ibihugu byinshi bigize umuryango wa EU byamaze kwemeza aya masezerano aho hari hasigaye u Bufaransa n’ibindi bihugu bike, ariko u Bufaransa bukaba ari bwo buhanzwe amaso cyane nk’igihugu gitanga umusaruro mwinshi uva mu buhinzi.
Amasezerano ya Mercosur ahuza ibihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo nka Agentine, Paraguay, Uruguay, Brésil n’ibindi agamije koroshya ubucuruzi hagati y’ibyo bihugu.
Na EU yiyemeje kuyagiramo uruhare kugira ngo ubucuruzi bw’impande zombi haba mu buhinzi n’ibindi bworoshywe, imisoro igabanywe, ibigo by’ubucuruzi bikore neza.
Icyakora abahinzi bo mu Bubiligi, u Bufaransa, n’ibindi bihugu bya EU, ntibashaka ko ayo masezerano asinywa, kubera ko batinya ko bizaha urwaho ibicuruzwa byo muri Amerika y’Amajyepfo “bituzuje ubuziranenge” kwinjira mu Burayi, bikangiza isoko ryabo kandi bo bubahiriza amabwiriza akakaye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!