00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Abana bashobora gukumirwa ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 12 September 2025 saa 07:21
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa yasabye ko abana bari munsi y’imyaka 15 bakwiriye gukumirwa gukoresha imbuga nkoranyambaga, abari hejuru y’imyaka 15 bo bagashyirirwaho amasaha yo kutazikoresha.

Ibi abagize Inteko Ishinga Amategeko mu Bufaransa babisabye Guverinoma y’u Bufaransa babinyujije muri raporo bashyize hanze ku wa 11 Nzeri 2025, igaragaza ko imbuga nkoranyambaga ziri mu byangiza ubuzima bwo mu mutwe bw’abana bo muri iki gihugu.

TikTok ni rumwe mu mbuga zaje mu majwi cyane aho bagaragaje ko amashusho akunze gucaho ashobora gukangurira abana kwiyahura cyangwa gukora ibishobora kwangiza ubuzima bwabo n’ibindi bitandukanye.

Umudepite Laure Miller yatangaje ko guhagarika imbuga nkoranyambaga ku bana bakiri bato ndetse no gushyiraho amasaha yabugenewe ku bari hagati y’imyaka 15 na 18, bizereka abana n’ababyeyi ko imbuga nkoranyambaga zangiza ubuzima bw’abana bakiri bato muri iki gihugu.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yagaragaje ko ashyigikiye ko abana bakiri bato ndetse n’ingimbi n’abangavu bashyirirwaho amabwiriza ku bijyanye no gukoresha imbuga nkoranyambaga, kandi ko ari byiza cyane.

Abana bo mu Bufaransa bashobora gukumirwa ku mbuga nkoranyambaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages