00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Abapolisi bigaragambije bashyira amapingu hasi bamagana ababashinja ivanguraruhu

Yanditswe na Habimana James
Kuya 12 June 2020 saa 07:31
Yasuwe :

Abapolisi mu bice bitandukanye by’u Bufaransa bigaragambije bashyira amapingu hasi nk’uburyo bwo kugaragaza ko batishimiye abakomeje kubanenga babashinja ibikorwa by’ivanguraruhu.

Ku wa kane imyigaragambyo y’abapolisi yabereye i Paris, Lille, Rennes, Bordeaux, Toulouse no mu yindi mijyi ikomeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Aba bapolisi kandi baramagana icyemezo cya leta kivuga ko mu mashuri ya Polisi hatazongera kwigishwa uburyo bwakoreshwaga n’abapolisi mu gufata abanyabyaha, aho umupolisi aturuka inyuma uwo yafashe acyekaho icyaha akamuniga.

Kuri uyu wa Gatanu abapolisi bigaragambya bafashe imodoka berekeza ku muhanda wa Champs-Élysées bavuza amahoni, bafite intero igira iti “nta mupolisi, nta mahoro”.

Ibibazo by’ivanguraruhu byongeye kwaduka nyuma y’aho mu Mujyi wa Minneapolis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umupolisi yishe umwirabura, George Floyd.

Ibi byateje imyigaragambyo muri Amerika no ku Isi abantu bamagana ibikorwa by’ivangura bikorerwa Abirabura.

Mu Bufaransa naho hahise havuka imyigarambyo, aho abaturage bashinja Polisi guhohotera Abirabura.

Abigaragambya muri iki gihugu bamagana urupfu rw’umwirabura, Adama Traoré w’imyaka 24, waguye mu maboko y’Abapolisi mu 2016. Mu kwezi gushize, undi mwirabura witwa Gabriel w’imyaka 14, yahohotewe mu buryo bukomeye na Polisi ubwo bamufungaga bamukekaho ubujura.

Ibi byatumye ku wa Mbere Ministiri w’Umutekano, Christophe Castaner, atangaza ko leta ihagaritse ibikorwa by’abapolisi byo gufata umuntu bakamuniga.

Yagize ati “Ubu buryo ntibuzongera kwigishwa mu mashuri ya Polisi na Gendarmerie mu Bufaransa, ni uburyo bufite ibibi byinshi cyane.”

Yatangaje ko batazongera kwihanganira ibikorwa by’ivangura, kandi ko umupolisi uzongera kubigaragarwaho azahagarikwa mu kazi.

Abapolisi mu Bufaransa bahisemo gushyira hasi amapingu mu kugaragaza ko batishimiye icyemezo cyabafatiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages