France 24 yatangaje ko byatumye hahita hafatwa umwanzuro w’uko ku wa 27 Ukuboza 2021, Perezida Emmanuel Macron azaterana n’abandi bayobozi bo mu nzego nkuru z’igihugu, hagafatwa ingamba z’ubwirinzi bw’icyo cyorezo.
Magingo aya, ibihugu byo mu Burayi bitewe impungenge zikomeye na Omicron iri gukwirakwira ku muvuduko udasanzwe.
Ibihugu byinshi birimo u Budage, u Buholandi n’ibindi byinshi, byinjiye mu minsi mikuru byarahagaritse ibirori n’andi makoraniro, hafungwa imipaka ndetse hari n’ibiri muri Guma mu Rugo.
U Bufaransa bwo bwanasabye abaturage kwiteza urukingo rushimangira nyuma y’amezi atatu batewe iya kabiri, aho kuba amezi atandatu nk’uko abandi bari kubigenza.
Ubu kugira ngo winjire muri restaurant cyangwa ahandi uhurira n’abantu benshi, bigusaba kwerekana ko watewe urukingo rushimangira.
Nibura 76,5% by’abaturage b’u Bufaransa bamaze gukingirwa byuzuye, icyakora abagera ku bihumbi 122 bamaze kwicwa na Covid-19.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!