Ibi bibaye nyuma y’uko hashyizwe ahagaragara amakuru avuga ko Fillon yatangiye gukorwaho iperereza, ku bijyanye n’akazi ka baringa umugore we yahembewe igihe kitari gito, igikorwa ahakana kugiramo uruhare.
Ishyaka rya UDI rifite Abadepite 27 mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, ryari rimushyigikiye ryatangaje ko mu cyumweru gitaha aribwo rizafata umwanzuro wa nyuma ku kwitandukanya nawe.
Si iri shyaka ryonyine ryatangaje ko riteganya kwitandukanya na Fillon kuko na Bruno Le Maire wigeze kuba Minisitiri w’Ubuhinzi mu Bufaransa bari bahataniye guhagararira aba-Républicains mu matora y’ibanze akaza kumutsinda, yamaze kumwiyomoraho.
Le Maire yavuze ko impamvu atazakomeza gushyigikira umukandida w’ishyaka rye, ari uko Fillon yari yavuze ko naramuka atangiye gukorwaho iperereza mu buryo bweruye azahita areka kwiyamamaza, akaba atarabyubahirije.
Nk’uko BBC yabitangaje, Fillon avuga ko atariwe ukwiye gufata umwanzuro wo guhagarika kwiyamamaza, ahubwo bikwiye gushyirwa mu maboko y’abaturage bazatora.
Fillon agomba kwitaba umucamanza ku itariki ya 15 Werurwe 2017, mbere ho iminsi ibiri ku gihe ntarengwa cyo gutanga inyandiko za nyuma zemerera abakandida bose guhatana mu matora.
Umugore wa Fillon, Penelope Fillon ashinjwa kuba yarahembwe ibihumbi 900 by’amadolari ya Amerika kuva mu 1998-2012, ubwo yari umujyanama w’umugabo we, imiterere y’akazi yakoze ikaba ikemangwa.
Icyiciro cya mbere cy’amatora ya perezida mu Bufaransa giteganyijwe tariki ya 23 Mata 2017, kikazakurikirwa n’andi azaba kuwa 7 Gicurasi 2017.



















TANGA IGITEKEREZO