Aba bimukira babonetse ku wa 9 Kanama 2025, ubwo umushoferi wari utwaye iyo kamyo yari ipakiye imboga yumvise ibintu bikubita, yajya kureba agasanga ni abantu, asaba ubufasha abishinzwe umutekano.
Bamwe muri bo basanze bafite igipimo cy’ubukonje cyo hejuru. Abashinzwe umutekano batangaje ko ukurikije ubukonje bafite bamaze amasaha menshi muri iyo kamyo.
Bane muri bo bajyanywe kwa muganga naho abandi bane bafite imyaka iri munsi ya 18 bashyikirijwe umuryango ubafasha, mu gihe abandi bahise basabwa kuva ku butaka bw’u Bufaransa.
Nubwo hari ingamba zikomeye zo gucunga umutekano ku mipaka yo mu majyaruguru y’u Bufaransa ihuza iki gihugu n’u Bwongereza, hari abimukira bagikoresha amakamyo mu kugerageza kwinjira mu Bwongereza.
Abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakunze guca inzira zishyira ubuzima bwabo mu kaga zirimo guca mu nyanja bagakoresha ubwato buto.
Guverinoma y’u Bwongereza igaragaza ko mu 2024, hinjiye abimukira 43.630 batemewe n’amategeko, biyongereyeho 19% ugereranyije n’umwaka wabanje. 84% muri bo bakoresheje ubwato buto.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!