{Polisi y’u Bufaransa yarasanye n’abasore babiri bagabye igitero ku kinyamakuru Charlie Hebdo bakica abanyamakuru n’abapolisi.
}
BBC yatangaje ko mbere yo kumvikana andi masasu igihe abo bagabo bitwaje imbunda bashimuse imodoka.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu w’u Bufaransa, Bernard Cazeneuve yemeje ko hari igikorwa cy’igipolisi kirimo kubera mu mujyi wa Dammartin-en-Goele uri ku birometero 35 uvuye i Paris.

Polisi ikikije aho abo bagabo bifungiranye
Polisi ikikije aho abo bagabo bifungiranye

Ibinyamakuru byo mu Bufaransa biravuga ko byibura umuntu umwe yafashweho ingwate mu nzu ibikwamo ibicuruzwa muri uwo mujyi aho abo bagabo bifungiranye.

Bibaye nyuma y’amasaha 48 abagabo bitwaje imbunda bipfutse mu maso bagabye igitero ku kinyamakuru Charlie Hebdo i Paris bakica abantu 12.

Umwe mu bagabye igitero yishyikirije Polisi, ikomeje guhiga abantu babiri bakekwaho kuba aribo bagabye icyo gitero.

Abandi bantu 7 bari mu maboko ya polisi , bafite icyo bahuriyeho n’abavandimwe babiri bakekwaho kuba aribo bagabye igitero,ubu bafungiwe mu mijyi ya Reims na Charleville-Mezieres ndetse no mu mujyi wa Paris.

Abo bagabo bavandimwe polisi irimo gushakisha ni Cherif Kouachi na Said Kouachi. Biravugwa ko bagifite intwaro.

Polisi iravuga ko abagabye icyo gitero bavugaga ngo: "Allahu akbar" "Twahoreye umuhanuzi Muhammad” mbere yuko binjira mu modoka bagahunga.

[email protected]