Mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kuvugwaho ibikorwa byo kuneka ibindi bihugu ku bw’impamvu itarasobanuka, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Bufaransa yahamagaje igitaraganya Ambasaderi wa Amerika muri icyo gihugu, ngo atange ibisobanuro ku byanditswe n’ikinyamakuru Le monde, cyagaragaje ko inzego z’ubutasi za Amerika zineka Abafaransa.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa Laurent Fabius, yagize ati “Nahise ntumiza ako kanya ambasaderi wa Amerika aragera hano Quai d’Orsay.”
Inkuru ya Aljazeera ivuga ko u Bufaransa na Mexique byasabye Amerika gutanga ibisobanuro ku mpamvu ineka ibyo bihugu.
Inkuru ya Le monde n’ikinyamakuru cyo mu Budage, Der Spiegel, byatangaje ko urwego rw’ubutasi rw’Amerika (NSA) rwafashe miliyoni 70.3 z’amajwi ya telefoni z’Abafaransa, rwanabashije kwinjira mu gasanduku ku butumwa bwa Perezida wa Mexique Felipe Calderon, zimusomera amabanga.
Amajwi y’Abafaransa yafashwe hagati y’amatariki ya 10 Ukuboza 2012 n’iya 8 Mutarama 2013. Abatasi ba Amerika ngo bifashishije uburyo bw’itumanaho rihambaye, aho amajwi yafatwaga hifashishijwe porogaramu ifite kode ya "US-985D".
Amerika ishobora kuba idakurikirana amajwi ajyanye n’ibikorwa by’iterabwoba gusa, ahubwo haniyongeraho kwinjirira abantu mu bijyanye n’ubucuruzi na politiki. Amerika ntacyo iratangaza.
Amerika si ubwa mbere ishinjwa kuneka ibindi bihugu
Mu minsi ishize, Perezida Dilma Rousseff wa Bresil yasubitse uruzinduko yagombaga kugirira muri Amerika, avuga ko adashora kujyayo igihe Perezida Barrack Obama ataramusobanurira impamvu igihugu cye kineka Bresil.
Inyandiko zabonywe na Edward Snowden, zerekana imikoranire ya hafi Amerika ifitanye na Canada muri icyo gikorwa. Ubu ndetse ngo bashaka no kwinjira mu bubiko bw’amakuru ya Bresil, abitse ku ikoranabuhanga.



















TANGA IGITEKEREZO