Minisitiri w’Uburezi yatangaje ko bizatangira gushyirwa mu bikorwa mu gihe cya vuba, aho bizatangirana n’umwaka mushya w’amashuri uzatangira kuwa 4 Nzeri.
U Bufaransa ni kimwe mu bihugu bizwiho gushyiraho amabwiriza akakaye ajyanye n’imyambarire mu mashuri cyane cyane iyo bigeze ku myambarire ifite aho ihuriye n’amadini.
Nko guhera mu 2004, ntabwo byemewe kwambara igitambaro gipfuka mu ijosi cyangwa rimwe na rimwe no mu mutwe cyizwi nka foulard.
Minisitiri w’Uburezi, Gabriel Attal, yabwiye TF1 TV ko ishuri ari ahantu hihariye, utakabaye ujya ngo uhite umenyera umunyeshuri ku idini rye.
Hari hashize iminsi hari impaka muri politiki y’u Bufaransa, aho abatavuga rumwe na Leta basabaga ko ibyo bitambaro bya abayas bihagarikwa mu gihe abandi bavugaga ko ntacyo bitwaye.
Mu 2010 nabwo u Bufaransa bwahagaritse kwambara ibitambaro byambarwa n’abagore b’abayisilamu bikabatwikira mu maso hose, ibintu byarakaje abayisilamu basaga miliyoni eshanu batuye icyo gihugu.
Guhera mu kinyejana cya 19, u Bufaransa ntibwemera ibijyanye n’amadini mu mashuri aho kuva icyo gihe bwabujije abanyeshuri kujya ku ishuri bambaye imisaraba miremire, mu kwirinda ko Kiliziya Gatolika yagira ubwiganze mu mashuri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!