France 24 ivuga ko kuwa 23 Nzeli ari bwo perezida w’u Bufaransa, François Hollande, n’uwa Misiri, Abdel Fattah al-Sissi, bumvikanye ko Misiri igomba kugura ubwo bwato bwari bwakorewe u Burusiya ariko nyuma biza kurangira butabuguze.
François Hollande yavuze ko u Bufaransa buzahomba amwe mu mafaranga yari ateganyijwe kugura ubu bwato kuko mu gihe babukoreraga u Burusiya bwari kuba buhagaze miliyari imwe na miliyoni 200 z’amayero.
U Bufaransa bwanze kugurisha u Burusiya ubu bwato kubera ko bwivanga mu kibazo cya Ukraine.
Nyuma yo kutabugurisha u Burusiya, u Bufaransa bwumvikanye n’ibihugu birenga 10 kugira ngo barebe uwakegukana isoko ryo kubugura; biza kurangira Misiri ariyo iryegukanye ku giciro cya miliyoni 950 z’amayero.



















TANGA IGITEKEREZO