Ibigo Sabena Technics Bod na Thales Avs France SAS nibyo byahawe iryo soko ryo kuvugurura izi ndege zimaze imyaka isaga 30 mu kazi.

Ubu bwoko bw’indege byitezwe ko buzavugururwa kugira ngo bujyane n’igihe, ku buryo indege ya mbere ivuguruye kuri buri bwoko ikwiriye kuba yabonetse bitarenze 2026.

Ikinyamakuru Military Leak cyatangaje ko indege za mbere z’ibanze niziboneka, hazakurikiraho gukora izindi z’ubwo bwoko zigomba kuba zabonetse kugeza mu 2031.

U Bufaransa busanganywe indege 27 zo mu bwoko bwa CN235-200 na CN235-300.

Indege za CN235 zatangiye kujya mu kirere mu 1988 ariko u Bufaransa bizikoreshwa mu 1992. Zakozwe na sosiyete CASA yo muri Espagne ifatanyijwe na IPTN yo muri Indonesia. Ni indege zifashishwa cyane n’igisirikare nubwo hari ibigo by’ubucuruzi byaguze nke zo gukoresha.

Kugeza ubu ku Isi hari indege zo muri ubu bwoko zisaga 230. Turikiya ni cyo gihugu gifite indege nk’izo nyinshi kuko ari 59.

Izi ndege zo mu bwoko bwa  CN235  zatangiye gukoreshwa mu 1988
Izi ndege zo mu bwoko bwa CN235 zatangiye gukoreshwa mu 1988