Naryshkin yagize ati “Batayo y’ingabo yamaze kwitegura koherezwa muri Ukraine. Ku ikubitiro batayo ya mbere, izaba igizwe n’abantu 2000.”

Gusa uyu muyobozi mu by’ubutasi yabwiye Ikinyamakuru Sputnik ko abajenerali mu ngabo z’u Bufaransa bahangayikishijwe no kohereza ingabo nyinshi gutyo muri Ukraine bitabanje kumvikanwaho.

Ni mu gihe kandi u Burusiya buvuga ko ingabo zose z’Abafaransa zizagera muri Ukraine ari zo zizaba intego iraswaho mu b’imbere n’igisirikare cyabwo nk’uko no ku bacanshuro b’iki gihugu barwanira Ukraine u Burusiya buvuga ko butigeze buborohera.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize Pereida Macron aganira n’Ikinyamakuru Le Parisen yagize ati “Birashoboka ko mu buryo runaka ntashaka gufata iya mbere ngo nohereze ingabo. Ariko tugomba kujya ku rugamba guhangana n’u Burusiya uko byagenda kose. Imbaraga z’u Bufaransa ni uko dushoboye kubikora.”

U Bufarasna mu ntangiriro z’uku kwezi bwumvikanye bukangurira ibihugu bigize NATO kutaba ibigwari ku rugamba, ahubwo bigafasha Ukraine mu ntambara by’umwihariko u Budage.

Ibyo byanabanjirijwe n’ijambo rya Perezida Macron ryo muri Gashyantare ryashimangiraga ko abanyamuryango ba NATO bakora ibishoboka byose mu guhangana n’u Burusiya harimo no kohereza ingabo muri Ukraine. Iryo ijambo ariki ryaremye ibice bibiri muri uwo muryango, aho ibihugu bimwe byaryamaganiye kure bivuga ko ubundi bufasha bushoboboka ariko kohereza ingabo mu buryo bweruye byo bidashoboka.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron amaze igihe aca amarenga yo kohereza abasirikare ku rugamba rwo muri Ukraine
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron amaze igihe aca amarenga yo kohereza abasirikare ku rugamba rwo muri Ukraine