00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa bwacishije make imbere ya Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 September 2026 saa 03:57
Yasuwe :

U Bufaransa bwicujije amagambo bwari bwatangaje bunenga Amerika ku cyemezo yafashe mu matora yabereye mu Muryango w’Abibumbye. Ibyo byatumye hiyongera icyizere cy’uko Washington izaha Ambasaderi mushya w’u Bufaransa uburenganzira bwo gutangira imirimo.

Ku wa Gatanu, Ibiro by’Intumwa z’u Bufaransa muri Loni byatangaje ko zicuza ubutumwa zashyize kuri X, zivuga ko Amerika itakiri intangarugero mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Itangazo ryashyizwe hanze rivuga ko “U Bufaransa na Amerika byafashe imyanzuro itandukanye mu matora aheruka kubera mu Nteko Rusange ya Loni. Kutumvikana kwacu kwarebaga ayo matora gusa, ntikwari kujyanye no kurengera uburenganzira bwa muntu.”

Ryashimangiye ko uko kutumvikana kudashobora guhungabanya umubano w’ibihugu byombi cyangwa kubibuza gukorana mu guteza imbere amahoro n’umutekano.

Amagambo yateje izi mpaka yatangajwe nyuma y’amatora yo ku wa 24 Nyakanga 2026, ubwo Amerika yari mu bihugu 10 byatoye byanga ko manda ya Volker Türk, ukuriye ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bwa muntu, yongerwa. Intumwa z’u Bufaransa zahise zivuga ko Amerika “yahoze ari intangarugero mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu, ariko ubu bitakiri uko”.

Washington ntiyishimiye ayo magambo. Nyuma y’iminsi mike, intumwa yayo yasohotse mu nama y’Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro n’Umutekano, ubwo Ambasaderi w’u Bufaransa yari agiye gufata ijambo.

Amerika yanatinze guha uburenganzira Aurélien Lechevallier watoranyijwe na Perezida Emmanuel Macron ngo abe Ambasaderi mushya w’u Bufaransa i Washington. Lechevallier agomba gusimbura Laurent Bili.

Umukozi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yabwiye AFP ko Washington yishimiye itangazo ry’u Bufaransa. Icyakora, ntiharamenyekana niba Lechevallier yamaze guhabwa uburenganzira bwo gutangira inshingano.

U Bufaransa na Amerika bimaze iminsi bidacana uwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages