Iri tegeko ryatowe havugwa ko rigamije kwirinda amarangamutima cyangwa kubogama uko ariko kose mu marushanwa.
Abasenateri kandi batangaje ko guca ibyo bitambaro mu mikino biri mu murongo wo kwirinda impanuka zose zishobora guterwa nabyo.
Abasenateri 160 batoye iryo tegeko mu gihe 143 baryanze. Ni igitekerezo cyari gishyigikiwe cyane n’abo mu ishyaka ry’aba- Républicains nubwo Guverinoma y’u Bufaransa yo itari ibishyigikiye.
Ubu ikigiye gukurikiraho ni ishyirwaho rya Komisiyo igizwe n’abasenateri n’abadepite kugira ngo batunganye neza iryo tegeko mbere yo kuritangaza ku mugaragaro.
Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Bufaransa yo yari isanzwe ibuza abagore n’abakobwa kwambara Hijab igihe bagiye gukina mu marushanwa yose igiramo uruhare mu itegurwa ryayo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!