Uyu mwarimu wishwe n’umuntu wasakuzaga ngo Allah Akbar, yigishaga amateka. Yari aherutse kuzamura ikiganiro mpaka mu ishuri ku bishushanyo bigaragaza Intumwa y’Imana Muhammad.
Nyuma y’icyo kiganiro yahurijemo abanyeshuri, uwo musigiti wasangije abawukurikira kuri Facebook ubutumwa bwasabaga ko Paty ahabwa ibihano ndetse utanga na aderesi y’ishuri yigishaho.
Uyu musigiti watangaje ko wicuza kuba warasangije abawukurikira kuri Facebook amashusho yamagana uyu mwarimu, nubwo nyuma waje kuyasiba ukanamagana iyicwa rye.
Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Gérald Darmanin, yavuze ko uyu musigiti wari ufite abantu 1500 bawusengeramo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!