00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa bwahamagaje Ambasaderi wa Iran

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 September 2026 saa 09:41
Yasuwe :

U Bufaransa bwatangaje ko bugiye guhamagaza Ambasaderi wa Iran i Paris, kugira ngo atange ibisobanuro nyuma y’uko Tehran ifunze ikigo cyigishaga ururimi rw’Igifaransa gifitanye isano na Ambasade y’u Bufaransa muri Iran.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yasabye ko Ambasaderi wa Iran muri Paris ahamagazwa, ndetse igihugu cye gitangaza ko kizafata “ingamba zikwiye” nyuma y’icyo cyemezo cya Iran.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa, Pascal Confavreux, yavuze ko gufunga icyo kigo ari “igitero gishya ku bikorwa by’umuco by’u Bufaransa muri Iran”, ashimangira ko bidakwiye kandi ko bitakwemerwa.

Ku Cyumweru tariki 20 Nzeri 2026, Iran yatangaje ko yafunze icyo kigo cyigishaga Igifaransa, ivuga ko cyakoraga ibikorwa binyuranyije n’amategeko ndetse n’amasezerano agenga imibanire y’ibihugu.

Iran yatangaje ko icyo kigo cyari gifitanye isano na Ambasade y’u Bufaransa i Tehran kandi ko cyari kimaze imyaka gikora kivuga ko gitanga amasomo y’ururimi.

Iran yavuze ko icyo kigo cyakoresheje nabi uburenganzira cyari gifite nk’ikigo cyigisha ururimi, ndetse ko cyageragezaga “kumenya no gushyiraho uburyo bwo gukorana” n’abantu bakomeye mu gihugu no kubafasha kuva muri Iran.

U Bufaransa bwamaganye ibyo birego bya Iran, butangaza ko buzafata ingamba zo gusubiza icyo gikorwa kandi bugahamagaza Ambasaderi wa Iran i Paris kugira ngo atange ibisobanuro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages