Ambasaderi Gilles Huberson wahagarariye igihugu cye muri Côte d'Ivoire kuva mu 2017 ashinjwa ihohotera rishingiye ku gitsina n’abagore batanu banabitanzemo ubuhamya ku muyobozi ushinzwe imyitwarire muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa.

Ibyo kuba uyu mugabo yahamagajwe byemejwe n’Umuvugizi wa Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa, Agnès von der Mühll, wavuze ko ari ukugira ngo akorweho iperereza.

Ati “Yahamagawe i Paris mu bijyanye n’iperereza ryo mu rwego rw’akazi riri ku mukorwaho.”

Amakuru y’ibikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina bya Gilles Huberson yatangajwe n’ikinyamakuru Mediapart kivuga ko cyabonye inyandiko mvugo z’abagiye bahohoterwa n’uyu mugabo n’iz’abatangabuhamya bakoranye nawe mu bihe bitandukanye.

Muri izi nyandiko iki kinyamakuru kivuga ko cyabonye ngo harimo izishinja Huberson ko yigeze kwiyegereza umugore mu buryo butamwubahisha agamije ku musoma.

Bivugwa ko iri hohotera Huberson yarikoze ubwo yari mu nshingano zitandukanye zirimo kuba Ambasaderi muri Mali, inshingano yakoze kuva 2013 kugera 2017, aho yavuye ajya muri Côte d'Ivoire.

Ambasaderi Gilles Huberson yahamagajwe n'igihugu cye ngo yisobanure ku birego bimushinja ihohotera rishingiye ku gitsina
Ambasaderi Gilles Huberson yahamagajwe n'igihugu cye ngo yisobanure ku birego bimushinja ihohotera rishingiye ku gitsina