Ibiro bishinzwe iperereza muri Amerika (FBI) biherutse gusaba uruganda rukora telefoni zigezweho rwa Apple kurufasha kwinjira mu mabanga abitse kuri telefoni z’ibyibehebe byishe abantu 14 muri Leta ya California umwaka ushize.

Apple yanze kubikora ivuga ko mu masezerano n’abakiriya bayo nta burenganzira bafite bwo kubatangira amabanga burimo.

U Bufaransa bumaze kubona ibya Apple na FBI, bwahise butangira umushinga ushyiraho ibihano kuri sosiyete ikora telefone izanga gutanga amakuru yerekeranye n’ibyihebe bikoresha telefone zayo.

Uyu mushinga w’itegeko watanzwe mu Bufaransa uteganya igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’amayero 350,000 kuri Sosiyeti izinangira mu gutanga ibimenyetso bifasha ubutegetsi mu iperereza ry’ibyaha by’iterabwoba.

Nk'uko byatangajwe n’ishyaka ry’uwahoze ari Perezida w’Ubufaransa, Nicholas Sarkozy iri vugurura riri mu mushinga w’itegeko rizakaza ibihano ku iterabwoba ndetse n’imitwe irishyira mu bikorwa.

Iri tegeko rikaba ritegereje kuzatorwa kuwa 8 Werurwe 2016 mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite.

Ni ubwa mbere Inteko y’U Bufaransa igiye kwiga ku bijyanye n’amabanga ya telefoni zigezweho ndetse n’umutekano w’Igihugu.

Apple yatsembeye FBI kuyinjiza mu mabanga abitse kuri telefone z'ibyihebe
Apple yatsembeye FBI kuyinjiza mu mabanga abitse kuri telefone z'ibyihebe

[email protected]