Itangazo rya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ryasohotse kuri uyu wa Gatanu, ryavuze ko abafaransa bagiye gusura Iran barimo n’abafite ubwenegihugu bubiri bafite ibyago byinshi byo gutabwa muri yombi.
Ubuyobozi bw’u Bufaransa bwavuze kandi ko abafite ibyago barimo n’abagiye muri Iran gukora ubukerarugendo busanzwe.
Buvuga kandi ko ubushobozi bwa Ambasade y’u Bufaransa iri Tehran mu murwa mukuru wa Iran butabasha kurinda umutekano w’abaturage bayo bashobora gutabwa muri yombi.
Iri tangazo rije nyuma y’uko kuwa Kane televiziyo ya Iran itangaje ko abarimu babiri b’Abafaransa Cecile Kohler na Jacques Paris, bahamywa n’ibyaha byo guteza imidugararo mu myigaragambyo y’abarimu yabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka. Aba barimu bafashwe muri Gicurasi.
Uyu mugore n’ umugabo bafashwe ubwo muri Irani haberaga imyigaragambyo y’abarimu basabaga ko umushahara wiyongera kandi bagasaba ko bagenzi babo bafunzwe barekurwa.
Kugeza ubu hari abaturage baturuka mu bihugu by’ Uburengerazuba barenga 20 bafungiwe mu gereza ya Iran.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!