00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Centrafrique:Hatangijwe iperereza ku basirikare b’u Bufaransa bakekwaho gusambanya abana

Yanditswe na

Rabbi Malo Umugunguzi

Kuya 9 February 2016 saa 01:43
Yasuwe :

Ubutabera mu Bufaransa buri gukora iperereza ku birego bishya, bishinja abasirikare b’icyo gihugu bari mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Centrafrique, gufata abana ku ngufu.

Iryo perereza rishingiye ku buhamya bwatanzwe na bamwe mu bana barimo babiri bemeje ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abasirikare b’Abafaransa. Ubwo buhamya bwagejejwe ku Muryango w’Abibumbye, nawo ubimenyesha Minisitiri w’Ingabo w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian, wabishyikirije ubutabera.

Ibyo biriyongera ku iperereza risanzwe ryarakozwe ku basirikare 14 bakurikiranweho guhohotera abana muri Centrafrique.

Umwana umwe na musaza we bari hagati y’imyaka irindwi n’icyenda, bashimishaga abasirikare b’Abafaransa bishingiye ku gitsina, bagahabwa agacupa k’amazi n’agasashi k’ibisuguti. Ibi bikorwa ngo byabaye cyane mu 2014 ubwo Centrafrique yari yugarijwe n’intambara.

Ingabo z’Abafaransa nizo zigenzura ikibuga cy’indege cya Bangui mu murwa mukuru, ariko ni hafi y’inkambi y’impunzi ya M’Poko, ari naho haberaga ibikorwa byo guhohotera abo bana.

Abafaransa batanu nibo baheruka kumvwa mu Ukuboza umwaka ushize, ariko ntibakomeza gukurikiranwa kuko bahakanye ibyaha bashinjwa.

Umwe mu basirikare b'Abafaransa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages