U Bufaransa ni igihugu cya kabiri mu bukungu mu Karere k’ibihugu bikoresha ifaranga ry’Amayero, bwemeje ko ubutunzi bwacyo buhagaze nabi kuko bumaze umwaka butiyongera.
Nk’uko amakuru dukesha BBC abitangaza, ubutunzi bw’u Bufaransa ntibwigeze bwiyongera mu gihe cy’umwaka, bukaba bwaraherukaga kugera kuri urwo rwego mu mwaka 2012.
Aya makuru y’ubukungu bwifashe nabi aje mu gihe bizihiza isabukuru y’umwaka umwe, umukuru w’igihugu François Hollande amaze ku butegetsi.
Abanyamakuru bavuga ko ko imvo n’imvano y’icyo kibazo cy’ubukungu, ari icyizere gike cy’abaguzi, hamwe n’ukwiyongera kw’ubushomeri bumaze kugera hafi kuri 11%.
Akarere gakoresha amafaranga y’Amayero muri rusange gakomeje kurangwa n’igabanuka ry’ubukungu, imibare yo mu gihugu cya mbere gitunze muri ako karere aricyo cy’ u Budage, byerekana ko naho ubukungu butiyongera ku buryo bushimishije.



















TANGA IGITEKEREZO