Tariki ya 14 Gicurasi 2011, nibwo Strauss-Khan yatawe muri yombi i New York inkuru imenyekana ku Isi hose ko ashinjwa ibyaha bitatu birimo gushaka gufata ku ngufu, guhohotera no gushimuta nyuma yo gusambanya umukozi wo muri hoteli i New York.
Umucamanza Bernard Lemaire asoma umwanzuro mu rubanza ruregwamo Strauss-Khan n’abandi 13, yavuze ko Khan atashinjwa uruhare rwo kuba ari we washyize mu bikorwa ibijyanye no gusambana n’indaya kuko ngo atari azi ko abakobwa bitabiriye ibirori byamaze amajoro umunani muri Carlton Hotel ari indaya.
Umucamanza yavuze ko Strauss-Kahn atigeze yitwara nk’umuguzi w’indaya ndetse ko atigeze yishyura izo yahuye nazo, gusa ahubwo ngo akaba yari kumwe n’abandi bazishyuye kugira ngo zitabire ibirori we na bagenzi be bari bafite.
Yakomeje avuga ko nta n’ikimenyetso cyerekana ko yishyuye indaya.
Kugirwa umwere kwa Strauss-Kahn ni kimwe mu byari byitezwe dore ko n’ubushinjacyaha bwa Leta bwari bwabisabye mu iburanisha riheruka muri Gashyantare buvuga ko habuze ibimenyetso bimushinja.
Mu bandi bagizwe abere, barimo Dominique Alderweireld, umugabo usanzwe atunze inzu zitandukanye zikorerwamo uburaya mu Bubiligi, washinjwaga kuzana indaya mu bindi birori byabereye muri hoteli i New York.
Umuyobozi wa ‘Carlton Hotel’ nawe washinjwaga ibyaha by’uburaya nawe aherutse kugira umwere.
Gusa, René Kojfer, wahoze ashinzwe ibikorwa by’itangazamakuru muri Carlton Hotel, we yahanishijwe igihano gisubitse cyo gufungwa umwaka umwe.
Strauss-Kahn kuva yagaruka i Paris amaze gufatirwa muri hoteli i New York, ashinjwa ibyo byaha, yakuwe ku mirimo ye muri IMF, agorwa no kuba yagira ibikorwa by’ishoramari akora kugeza ubwo umugore we w’umunyamakuru Anne Sinclair amutaye.
Usibye kuba Umuyobozi wa IMF, yanabaye Minisitiri w’imari w’u Bufaransa. Birashoboka ko ashobora kugaruka mu myanya ya Politiki kuva amaze kugirwa umwere n’inkiko.


















TANGA IGITEKEREZO