00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Guverinoma yaciye inyuma Inteko, yemeza itegeko rya pansiyo rwihishwa

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 17 March 2023 saa 08:24
Yasuwe :

Guverinoma y’u Bufaransa kuri uyu wa Kane yemeje itegeko rya pansiyo ritavugwaho rumwe, bikorwa bitanyuze mu Nteko Ishinga Amategeko nk’uko bisanzwe bigenda ngo amategeko atorwe.

Iri tegeko rimaze iminsi riteza imyigaragambyo, rigamije kuvana imyaka yo kujya muri pansiyo kuri 62 ikagera kuri 64.

Leta ivuga ko igamije kongera ingengo y’imari mu isanduku ya pansiyo, gukomeza kubona abakozi mu bigo n’inganda zitandukanye n’ibindi.

Umushinga w’iryo tegeko wemejwe mu cyumweru gishize, byari byitezwe ko unononsorwa ugasubizwa imbere y’abadepite bakawutora, nyamara si ko byagenze.

Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Elisabeth Borne, yatangaje ko hari ingingo iri mu Itegeko Nshinga ryemerera Guverinoma kwemeza itegeko ritanyuze mu Nteko.

Iri tegeko ryemejwe na Guverinoma y’u Bufaransa mu gihe haburaga amasaha make ngo rijye kuganirwaho mu Nteko ribashe gutorwa.

Hashize iminsi hari imyigaragambyo hirya no hino mu Bufaransa abaturage bamagana iryo tegeko, bavuga ko rigamije kubapyinagaza.

Ku ruhande rwa Leta ho izunguka kuko bivuze ko hari abantu bari bujuje imyaka 62 kuri ubu yo gutangira kujya muri pansiyo, batakigiyeyo. Aho kugira ngo Leta itangire kubaha ayo bizigamiye kera nka pansiyo, baracyafite imyaka ibiri yo gukora no gutanga imisanzu.

Biravugwa ko hari abadepite barakajwe no kwemezwa kw’iryo tegeko bitanyuze mu Nteko, batangiye gusaba ko Minisitiri w’Intebe Elisabeth Borne yegura.

Macron na Guverinoma ye bemeje itegeko rya Pansiyo batarigejeje mu Nteko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages