00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Hamenyekanye aho Nicolas Sarkozy azafungirwa n’igihe azatangirira igifungo

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 13 October 2025 saa 09:16
Yasuwe :

Uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy, biteganyijwe ko azatangira igifungo cye ku wa 21 Ukwakira 2025, muri gereza ya La Santé iherereye i Paris, akazaba ari we mukuru w’Igihugu wa mbere mu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ugiye gufungwa nyuma yo kuva ku butegetsi.

Amakuru avuga ko kuri uyu wa Mbere, Sarkozy yitabye Ibiro by’Ubushinjacyaha bukuru bushinzwe kurwanya ruswa n’inyerezwa ry’umutungo (PNF) kugira ngo hamenyekane ibijyanye n’uburyo igifungo cye kizashyirwa mu bikorwa. Ariko ubwo bushinjacyaha bwatangaje ko butashimangira cyangwa ngo buhakane ayo makuru. Umwunganira mu mategeko, Christophe Ingrain, na we ntacyo yabivuzeho.

Gereza ya La Santé ni imwe muri gereza ebyiri gusa ziri mu mujyi wa Paris, hamwe na Fleury-Mérogis iherereye mu ntara ya Essonne, ifite ahantu hihariye hagenewe abantu bamenyekanye (QPV) kugira ngo barindwe ibibazo by’umutekano muke. Birashoboka kandi ko Sarkozy azashyirwa mu cyumba cya wenyine kugira ngo umutekano we urusheho kubungwabungwa.

Akimara kwinjira muri gereza, abamwunganira mu mategeko bazaba bemerewe gutanga ubusabe bwo kurekurwa by’agateganyo imbere y’Urukiko rw’Ubujurire, rukazagira igihe ntarengwa cy’amezi abiri ngo rusubize urwo busabe. Mu gihe byakwangwa, bazaba bemerewe kongera gutanga izindi nyandiko zisaba kurekurwa.

Iyi dosiye itumye Sarkozy aba umuyobozi wa mbere w’ikirangirire mu Bufaransa ugiye gufungwa, ibintu bifatwa nk’urugero rudasanzwe mu mateka ya politiki y’igihugu.

Sarkozy yahamijwe kuba yaragiranye amasezerano n’uwahoze ari Perezida wa Libya, Muammar Gaddafi, agamije kubona inkunga y’amafaranga yo gukoresha mu matora yo mu 2007.

Abashinjacyaha bavuze ko nyuma yo guhabwa iyo nkunga, Sarkozy yagombaga gufasha Gaddafi kongera kugira igikundiro ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko igihugu cye cyashinjwe uruhare mu bitero by’indege byabereye Lockerbie muri Ecosse mu 1988, n’ibyo muri Niger byahitanye abantu amagana mu 1989.

Nubwo yahamijwe ibi byaha, Sarkozy yakomeje kwamagana icyemezo cy’urukiko, avuga ko ari “ikandamiza n’akarengane”, maze ajuririra icyemezo.

Nicolas Sarkozy, biteganyijwe ko azatangira igifungo cye ku wa 21 Ukwakira 2025, muri gereza ya La Santé iherereye i Paris

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages