00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Hashobora kutarokoka n’umwe mu mpanuka y’indege yarimo abantu 148

Yanditswe na

Jean Paul Kayitare

Kuya 24 March 2015 saa 02:05
Yasuwe :

Hashobora kutarokoka n’umwe mu mpanuka y’indege yo mu bwoko bwa A320 ya sosiyete Germanwings yarimo abantu 148 ivuye i Barcelona muri Espagne yerekeza Düsseldorf, yakoreye impanuka mu mu Majyepfo y’u Bufransa mu gitondo cy’uyu wa kabiri.

CNN itangaza ko Manuel Valls Minisitiri w’intebe w’u Bufaransa ari we wavuze ko iyo ndege yarimo abagenzi 142 n’abakozi bo mu ndege 6, ariko hakaba nta witeze ko harokoka n’umwe mu bari bayirimo.

Valls yakomeje avuga ko iyi ndege yavaga i Barcelona muri Espagne yerekeza i Düsseldorf mu Budage, yasandariye hafi y’ahitwa Digne les Bains mu misozi ya Alpes de Haute Provence

Perezida w’u Bufaransa Francois Hollande yagize ati "Imiterere y’iyo mpanuka ntirasobanuka, ariko ntawe twiteze ko aza kuyirokoka."

Kugeza ubu ntiharatangazwa icyateye iyo mpanuka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages