Nkuko inzego zishinzwe umutekano zabishyize ahagaragara, Foued Mohamed Aggad w’imyaka 23 uturuka mu Mujyi wa Strasbourg niwe wari umaze igihe kingana hafi n’ukwezi ashakishwa kubera uruhare yagize mu bitero byibasiye u Bufaransa, i Bataclan.
Foued Mohamed Aggad yamenyekanye ubwo yashyiraga amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga ari muri Siriya, cyane cyane ifoto yamamaye imugaragaza afite ibendera rya Islamic State ku rugamba.
Uyu mugabo yashoboye kwinjira mu Bufaransa aciye mu rihumye inzego zishinzwe iperereza. Bivugwa ko ubwo yerekezaga muri Siriya yajyanye n’inshuti ze zigera mu icumi zituruka i Strasbourg mu mwaka wa 2013.
Babiri muri bo bapfuye bageze muri Siriya mu ntambara n’umutwe w’inyeshyamba. Abasigaye bafashe inzira bagaruka mu Bufaransa, kuri ubu bari muri gereza, naho Foued Mohamed ahitamo kuguma muri Siriya.



















TANGA IGITEKEREZO