Minisitiri w’Ubwikorezi mu Bufaransa, Philippe Tabarot yavuze ko iki gihugu cyatangiye kugerageza izi modoka zikoresha ikoranabuhanga rya Tesla rya Full Self-Driving (FSD), nyuma y’uko u Buholandi nabwo bwatangiye gusuzuma iri koranabuhanga.
Ikoranabuhanga rya FSD ni uburyo bufasha umushoferi gutwara imodoka ntacyo akoze, aho bushobora gufasha mu kwihutisha imodoka, kuyihagarika no kuyiyobora, ariko umushoferi agomba gukomeza kuba maso kandi ashobora gufata icyemezo igihe bibaye ngombwa.
Minisitiri w’Ubwikorezi Philippe Tabarot yavuze ko u Bufaransa bushaka gukora iri suzuma kugira ngo bugenzure amakuru yatanzwe n’u Buholandi ndetse na Tesla, kandi busuzume uko ubwo buryo bukora ku mihanda yo mu Bufaransa.
Ati “Hamwe no kubona imodoka ebyiri za Tesla zifite FSD, twinjiye mu cyiciro gishya cy’igerageza.”
U Bufaransa bwatangaje ko bugomba kureba niba ubwo buryo bushobora gukoreshwa mu gihugu, mu gihe igerageza riteganyijwe gukorwa kugeza mu mpera za Nzeri. Nyuma yaho, igihugu gishobora gufata icyemezo ku buryo bwo gukomeza gahunda mu mezi akurikiraho.
Iri suzuma rije nyuma y’uko u Buholandi butangiye kugerageza ikoranabuhanga rya Tesla mu buryo bw’agateganyo muri Mata, ibintu byatumye ibindi bihugu birimo u Bubiligi, Denmark, Estonia na Lithuania nabyo bitegura gusuzuma uko ubwo buryo bwakoreshwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!