Minisiteri y’Umutekano muri iki gihugu yatangaje ko kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 uyu mubare ari muto ugereranyije n’imodoka 1.316 zatwitswe mu 2019.

Gutwika imodoka ku munsi usoza umwaka bimaze kuba umuco mu Bufaransa kuva mu myaka ya 1990, aho bikorwa mu buryo bw’urugomo kuko zitwikwa cyane n’urubyiruko, insoresore n’abandi batuye mu duce tw'icyaro ndetse bikaba byaratijwe umurindi n’imyigaragambyo yashegeshe iki gihugu mu 2005 yasize imodoka zirenga 8000 zitwitswe.

Ubwo hasozwaga umwaka wa 2021, benshi bongeye kubura uyu muco batwika imodoka hirya no hino ariko abagera kuri 441 bafashwe na Polisi bajya guhatwa ibibazo, abandi bacibwa amande yo kurenga ku mabwiriza ya Covid-19 arimo gusohoka ku masaha yabujijwe, guterana ari benshi no kutambara udupfukamunwa.

Abapolisi bagera ku 95.000, abazimya umuriro n’abandi bashinzwe umutekano 32.000 ni bo boherejwe mu mihanda kugira ngo bakumire ingaruka z’uku gutwika imodoka ndetse banabungabunge umutekano mu gihe benshi bishimiraga irangira ry’umwaka.

Muri iki gihugu ntihigeze haturitswa urufaya rw’ibishashi by’urumuri (fireworks) mu gutangira umwaka mushya wa 2022 kubera amabwiriza yo kwirinda icyorezo ndetse hitezwe ingamba zikakaye muri Mutarama zigamije kwirinda ikwirakwira rya Omicron.

Abantu 441 bafunzwe ndetse bahatwa ibibazo nyuma yo gufatirwa mu bikorwa byo gutwika imodoka
Abantu 441 bafunzwe ndetse bahatwa ibibazo nyuma yo gufatirwa mu bikorwa byo gutwika imodoka
Ubwo bishimiraga irangira ry'umwaka benshi biraye mu mihanda itandukanye mu Bufaransa batwika imodoka
Ubwo bishimiraga irangira ry'umwaka benshi biraye mu mihanda itandukanye mu Bufaransa batwika imodoka
Imodoka zirenga 800 zatwitswe hirya no hino mu Bufaransa ku munsi wa nyuma w'umwaka wa 2021
Imodoka zirenga 800 zatwitswe hirya no hino mu Bufaransa ku munsi wa nyuma w'umwaka wa 2021