00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Imirambo itanu y’impinja yatahuwe mu cyuma gikonjesha

Yanditswe na

Uwase K Sharifa

Kuya 20 March 2015 saa 11:19
Yasuwe :

Polisi yo mu Bufaransa yavumbuye imirambo y’impinja eshanu mu nzu yo mu Majyepfo y’Uburasirazuba bw’u Bufaransa ku wa kane.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP byatangaje ko nyuma y’uko umurambo umwe w’uruhinja utahuwe mu gitondo cyo ku wa kane, indi mirambo ine yatahuwe mu nzu y’ahitwa Louchats hafi y’umujyi wa Bordeaux.

Polisi yavuze ko se w’abo bana, w’imyaka 40 , ari nawe wavumbuye umurambo w’uruhinja rwa mbere, yatawe muri yombi, naho umugore we w’imyaka 35 wagaragaraga nk’uwabyariye imuhira ari wenyine akajyanwa mu bitaro.

Abaganga basanze nta kibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe uwo mubyeyi yari afite, kandi hari hashize iminsi mike akorewe ibizamini.

Kuri uyu wa gatanu nibwo ibizamini biza kwerekana niba izo mpinja zari zavutse zigihumeka.Uyu muryango usanzwe ufite abana babiri b’abakobwa b’imyaka 13 na 15.

Mu 2010 , mu Bufaransa undi mubyeyi yemeye ko yishe abana umunani yari amaze kwibaruka, mu 2009 nabwo, umubyeyi wo muri icyo gihugu yahamwe no kwica abana be batatu akabahisha muri firigo.

.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages