Umushoferi w’iyo modoka we yahise ahasiga ubuzima, Polisi iza gutangaza ko batahuye ko yari irimo ibintu biturika birimo amacupa ya gaz, imbunda ya Kalashnikov n’izindi mbunda nto.
Nk’uko RFI yabitangaje, Minisitiri w’Umutekiano mu Bufaransa Gérard Collomb yagize ati "Inzego z’umutekano zongeye kwibasirwa mu Bufaransa,” akomeza avuga ko ari “igikorwa cy’iterabwoba.”
Iki ni igitero cya kane cyitiriwe iterabwoba kibaye mu Bufaransa kuva uyu mwaka watangira kandi kikibasira abapolisi cyangwa abasirikare.
Kuwa 6 Kamena umugabo yasagariye umupolisi yitwaje inyundo imbere ya Cathedrale ya Notre Dame mu murwa mukuru Paris, afashwe aza kuvuga ko “yari umusirikare” wo mu mutwe wa Islamic State.
Mbere gato y’amatora y’umukuru w’igihugu, ku wa 20 Mata, umupolisi yarasiwe kuri Champs-Elysees n’umugabo nawe wahise araswa n’abapolisi, icyo gitero na cyo kiza kwigambwa na Islamic State.
Mbere na ho ku wa 18 Werurwe, imodoka ya gisirikare yari mu kazi ko gucunga umutekano yarashweho n’umugabo wavugaga ngo “Niteguye gupfira Allah. Hari abantu bagiye gupfa.” Ku wa 3 Gashyantare na bwo umugabo ukomoka mu Misiri wari ufite imihoro ibiri yasagariye abasirikare mu murwa Mukuru Paris agira ati “Allah akbar”, uwo aza gukomeretswa n’inzego z’umutekano ku buryo bukomeye.



















TANGA IGITEKEREZO