00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Impanuka ya Gari ya moshi yahitanye batandatu

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 13 July 2013 saa 08:57
Yasuwe :

Gari ya moshi yerekezaga ahitwa Lomoges yacitsemo kabiri igeze ahitwa Bretigny-sur-Orge mu Bufaransa. Abantu batandatu bahise bahasiga ubuzima, abarenga 30 barakomereka bikabije. Icyateye iyo mpanuka ntikiramenyekana.
Inkuru dukesha France 24 ivuga ko iyi Gari ya moshi yari itwaye abagenzi bagera kuri 370, yerekezaga ahitwa Limoges, yacitsemo kabiri igeze ahitwa Bretigny-sur-Orge. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean-Marc Ayrault, yatangaje ko abantu batandatu ari bo bamaze (…)

Gari ya moshi yerekezaga ahitwa Lomoges yacitsemo kabiri igeze ahitwa Bretigny-sur-Orge mu Bufaransa. Abantu batandatu bahise bahasiga ubuzima, abarenga 30 barakomereka bikabije. Icyateye iyo mpanuka ntikiramenyekana.

Inkuru dukesha France 24 ivuga ko iyi Gari ya moshi yari itwaye abagenzi bagera kuri 370, yerekezaga ahitwa Limoges, yacitsemo kabiri igeze ahitwa Bretigny-sur-Orge. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean-Marc Ayrault, yatangaje ko abantu batandatu ari bo bamaze kumenyekana ko bahitanwe n’iyo mpanuka, abagera kuri 30 bakaba bakomeretse, umunani muri bo bakomeretse ku buryo bukabije, ariko iyi mibare ishobora kwiyongera.

Perezida w’u Bufaransa Francois Hollande yageze ahabereye iyo mpanuka nyuma y’imasaha 20 ibaye, akaba yihanganishije ababuriyemo ababo.

Abashinzwe igikorwa cy’ubutabazi, bakomeje akazi ko gutabara inkomere, abapolisi benshi na bo bari ahabereye iyo mpanuka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages