00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Indi nzu ndangamurage yacucuwe n’abajura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 July 2026 saa 10:30
Yasuwe :

Indi nzu ndangamurage yo mu Bufaransa yibwe n’abajura mu gihe yari iri ku rutonde rw’ibigo byari byongerewe uburinzi bwihariye, nyuma y’ubujura bukomeye bwibasiye inzu ndangamurage ya Louvre umwaka ushize.

Ubujura bushya bwibasiye Inzu Ndangamurage ya Lalique iherereye mu gace ka Wingen-sur-Moder mu majyaruguru y’u Bufaransa, aho abajura bitwaje intwaro bayinjiyemo mu rukerera rwo ku Cyumweru, bica inzugi ndetse bamenagura ibirahuri by’ahabikwaga ibintu by’agaciro.

Raporo z’inzego z’iperereza zivuga ko abo bajura benshi bari bipfutse mu maso bamenaguye ibyumba bitandatu bibikwamo ibintu, batwara ibicuruzwa bigera kuri 20 by’ubwoko bw’imitako ya Lalique. Bifite agaciro ka miliyoni 4 z’Amayero.

Nubwo byari byatangajwe ko nta mabuye y’agaciro menshi yari muri iyo mitako, kuko ikozwe ahanini mu kirahure n’ibindi bikoresho by’ubukorikori, abajura bayifashe nk’ifite agaciro gakomeye ku isoko ry’ubuhanzi n’umuco.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Wingen-sur-Moder bwatangaje ko aba bajura bashobora kuba bari bafite amakuru ahagije ku nzu ndangamurage, kuko bihutiye kugera ku bintu by’ingenzi. Bavuze kandi ko nubwo impuruza zose zakoreye igihe, sosiyete ishinzwe umutekano yananiwe guhita imenyesha inzego za gendarmerie.

Ubu bujura bubaye nyuma y’igihe kitari kirekire habaye ubundi bwibasiye inzu ndangamurage ya Louvre i Paris mu 2025. Icyo gihe hibwe imitako ifite agaciro ka miliyoni 88 z’Amayero.

Ibi byatumye hibazwa cyane ku mutekano w’inzu ndangamurage mu Bufaransa, aho raporo y’Inteko Ishinga Amategeko yagaragaje ko ibigo byinshi bifite intege nke mu kurinda ibihangano, harimo kuba 23% gusa by’inzu ndangamurage zifite gahunda yuzuye yo guhangana n’ibyago, mu gihe 54% ari zo zifite camera z’umutekano zujuje ibisabwa.

Umuyobozi w’akarere ka Grand Est, Franck Leroy, yamaganye iki gikorwa avuga ko ari “igitero kidakwiye ku murage w’igihugu”.

Inzu Ndangamurage ya Lalique yafunguwe mu 2011, ikaba izwi cyane mu kubika no kugaragaza ibikorwa by’umuhanzi by’umunyabugeni René Lalique n’abamukomokaho.

Nyuma y’ubujura, iyi nzu ndangamurage yatangaje ko izafungwa mu gihe gito kugira ngo hategurwe uburyo bwo kongera kuyifungura mu mutekano usesuye.

Indi nzu ndangamurage yo mu Bufaransa yacucuwe n’abajura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages