Urukiko rw’ubujurire rwa Poitiers, ku ya 12 Gicurasi, ruzanzura ku kuba Umunyarwanda Innocent Bagabo, w’imyaka 49 uregwa na Leta y’u Rwanda kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yaburanishirizwa mu Bufaransa cyangwa akoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda.
Umushinjacyaha wa Leta y’u Bufaransa, Jean-Paul Garaud, ku wa kabiri, yasabye ko ubusabe bw’u Rwanda bw’uko yakoherezwa mu Rwanda bwateshwa agaciro agendeye ku myanzuro y’urukiko rukuru rwo mu Bufaransa ituma buri wese ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atakohererezwa mu Rwanda.
Urwo rukiko rwemeza ko icyaha cya Jenoside kitari mu mategeko ahana y’u Rwanda mu 1994 ubwo Jenoside yabaga, bityo ko abakekwaho icyo cyaha baba mu Bufaransa bakazajya baburanishirizwa muri icyo gihugu.
Avoka wa Bagabo, Me Arthur Vercken, avuga ko dosiye isaba kohereza umukiriya we kuburanira mu Rwanda irimo amakosa menshi .
We n’uwo aburanira bemeza ko ibirego aregwa ari ibinyoma byahimbwe na Leta y’u Rwanda.
Umushinjacyaha, Garaud we yanze icyifuzo cya Leta y’u Rwanda agendeye ku kuba hari undi muntu nawe waregwaga ibyaha bya Jenoside warekuwe, nk’uko Ikinyamakuru Poitou-Charentes kibitangaza.
Ati” Sinakwirengagiza kandi ko abayobozi b’u Bufaransa bahaye ubuhungiro Bagabo.”
Innocent Bagabo w’imyaka 47 yahoze ari umwarimu ahahoze ari Komini Rukara (ubu ni mu Karere ka Kayonza), ashinjwa kuba mu ntangiriro za Mata 1994, yarahamagariye Abahutu kumara Abatutsi na we akagira uruhare mu bitero byahitanye abasaga 50.
Bivugwa ko Bagabo yahoze akora iperereza ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda hagati y’umwaka wa 1996 na 2002. Yatanze ubuhamya ashinjura abakoze Jenoside baburanishirizwaga mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) ahita ahungira mu Bufaransa.
Kuri ubu u Rwanda rwohereje impapuro zo guta muri yombi abantu 26 bakekwaho Jenoside muri icyo gihugu.
U Bufaransa bwatangiye kuburanisha abakekwaho Jenoside yakorewe abatutsi; urubanza rwabaye urwa mbere ni Pascal Simbikangwa wakatiwe imyaka 25 y’igifungo.
Hari n’ibindi bihugu bikurikirana Abanyarwanda babihungiyemo ku bufatanye na Polisi Mpuzamahanga nk’ u Buhorandi, u Bwongereza, Suwede n’ibindi.
Ubutabera bw’u Rwanda buvuga ko n’ubwo hakiri imbogamizi mu gukurikirana abakekwaho Jenoside baba hanze nyuma y’i myaka 20, hakiri icyizere cy’uko abakurikiranwe bazashyikirizwa ubutabera kuko icyaha bakekwaho bitarangira cyangwa ngo cyibagirane.



















TANGA IGITEKEREZO