00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Ishyaka rya Macron rimaze umwaka umwe, rishobora kwigarurira imyanya myinshi mu Nteko

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 12 June 2017 saa 09:22
Yasuwe :

Ishyaka En Marche! rya Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, byitezwe ko ryigarurira imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko nyuma y’amatora y’Abadepite yabaye muri iki gihugu rikaza imbere mu majwi nubwo ritagejeje asabwa ngo ryegukane intsinzi nta cyiciro cya kabiri cy’amatora kibayeho.

Aya matora yabaye ku Cyumweru, tariki 11 Kamena 2017, yerekanye ko ishyaka En Marche! ryagize amajwi 32.3%, iry’aba-Républicain rigira 16%, ishyaka rya Front Nationale rya Marine Le Pen watsinzwe amatora ya Perezida ryagize 13.2% mu gihe iry’aba-Socialiste ribarizwamo François Hollande wahoze ayobora iki gihugu ryabonye amajwi 7.4%.

Biteganyijwe ko icyiciro cya kabiri cy’amatora y’Abagize Inteko Ishinga Amategeko kizaba ku Cyumweru gitaha bitewe n’uko ntawagejeje kimwe cya kabiri cy’amajwi y’abatoye.

Icyiciro cya mbere cy’aya matora cyasize ishyaka rya Macorn rimaze umwaka umwe rishinzwe ndetse n’abarigize bakaba nta bunararibonye bafite mu bya politiki, rigaragaje ko rishobora kuzegukana imyanya hagati ya 415 na 445 muri 577 igize Inteko Ishinga Amateko y’iki gihugu.

Biteganyijwe kandi ko ishyaka ry’aba-Républicain rizabona imyanya hagati ya 80 na 100, iry’aba-Socialiste rizabona iri hagati ya 30 na 40 ivuye kuri 277 ryari ryagize mu matora aheruka mu gihe Front National ryo rizabona hagati y’umwanya umwe n’ine mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ubwitabire bw’icyiciro cya mbere cy’aya matora bwari buri kuri 48.7% mu gihe ayabaye mu 2012 yari yitabiriwe ku kigero cya 57.2%, ibyo abasesenguzi mu bya politiki bahamya ko bishingiye ku kwegura kwa bamwe mu bari bahanganye na Macron.

Chancelière w’u Budage, Angela Merkel, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yashimiye Macron ku bw’intsinzi y’ishyaka rye ahamya ko yari amatora agamije impinduka.

Marine Le Pen yanenze uburyo ishyaka rye ryitwaye muri ayo matora ndetse avuga ko uburyo bugamije korohereza amashyaka akomeye mu matora muri icyo gihugu bukwiye kuvugururwa.

Aya matora yabaye hirya no hino hakajijwe umutekano bitewe n’ibitero by’iterabwoba byakunze kugabwa mu myaka ishize igihe yabaga ari gukorwa.

Ishyaka rya Macron ryaje imbere mu matora y'abagize Inteko Ishinga Amategeko y'u Bufaransa/Ifoto: Internet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages