00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Itinzwa ryo gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside riteye inkeke

Yanditswe na

Manzi Oremus

Kuya 22 June 2015 saa 01:30
Yasuwe :

Ishyirahamwe "CPCR" ryiyemeje gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 bihishe mu Bufaransa, risanga iki gihugu gikomeje kugenda biguru ntege mu gukurikirana no kuburanisha abagize uruhare muri iyi Jenoside.

Umuyobozi wa CPCR, Alain Gauthier afitiye impungenge ubu butabera n’uko bugenda mu bibazo by’ikurikiranwa ry’abagize uruhare muri Jenoside nk’uko bigaragara mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique.

Mu ngero zitangwa harimo ko u Rwanda rwatangiye gusaba u Bufaransa gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu mwaka w’1995, nyamara mu myaka 20 ishize, umwe ni we umaze kuburanishwa.

Gauthier avuga ko byerekana kugenda biguru ntege k’ubwo butabera, ati “Bigaragaza rwose, kugenda biguru ntege bigoye kubisobanura.”

Umuyobozi wa CPCR, Alain Gauthier na Daphrose Gauthier

Yakomeje avuga ko ubu butabera butangiye guhagurukira abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hari isura nziza byerekanye, ariko ngo nta musaruro babona uretse, Pascal Simbikangwa wakatiwe imyaka 25 y’igifungo mu mwaka wa 2014, ku buryo batazi igihe urubanza rwa kabiri ruzaburanishirizwa.

Hari kandi urundi rugero rw’umupadiri w’Umunyarwanda wasabiwe koherezwa mu Rwanda ariko ntibikorwe.

Mu myaka 18 amaze mu Bufaransa, Padiri Martin Kabalira wari ushinzwe iyobokamana mu ngabo z’u Rwanda mbere no muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ntarafatwa n’ubutabera bw’u Bufarsansa, uretse ubwo yabwitabaga gusa, nyamara atuye i Trappes, mu Bufaransa, nyuma yo kumara igihe ahari nk’igisonga cya padiri mukuru muri Paruwasi ya Haute-Garonne, mu majyepfo y’u Bufaransa.

Ibyaha akekwaho birimo ibyashyizwe ahabona n’umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda birimo ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu.

Ashinjwa kwitabira inama zateguraga kwica Abatutsi, gushinga bariyere (barrière) zicirwagaho Abatutsi no kuzigenzura.

Kuri iyi bariyere ngo yagenzuraga indangamuntu areba ubwoko bw’abazifite. Aregwa kandi guha interahamwe imihoro, ndetse no kuyobora igitero cyagabwe ku kigo nderabuzima cyiciwe Abatutsi basaga ibihumbi bitandatu.
Ibi birego, Padiri Kabalira yabihakaniye mu nyandiko yagaragajwe n’ikinyamakuru Golias cya Kiliziya Gaturika, mu nyandiko yasohotse mu mwaka wa 1999.

Muri iki kiganiro, iki kinyamakuru cyamubajije impamvu ubutabera bw’u Bufaransa budaha agaciro impapuro zoherejwe n’u Rwanda rusaba ikurikiranwa ry’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gauthier yasubije ko urebye koko izo nyandiko zitarimo gukurikiranwa uko bikwiye, mu gihe urukiko rw’ibanze rwazikurikiranaga ariko ngo urukiko rw’ubujurire rutesha umwanzuro ikurikiranwa ry’abakekwaho uru ruhare.

Iki gihugu nyuma yo gutangaza ko abakurikiranyweho kugira uruhare muri iyi jenoside bashobora guhabwa ubutabera budakwiye mu Rwanda, ubutabera bwo muri iki gihugu busigaye bugendera ku mahame y’uko ibyaha bakurikiranyweho nta tegeko ryabihanaga mu gihe byakorwaga.

Gauthier akomeza avuga ko ibyo ubu butabera bwitwaza bihabanye n’ukuri kuko ngo ari ngombwa ko abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakurikiranwa hakurikijwe amahame mpuzamahanga, n’u Rwanda rwasinye mbere y’umwaka wa 1994.

Abitsindagira avuga ko n’ubutabera bw’u Bufaransa butari gukurikirana Abafaransa Maurice Papon na Klaus Barbie bahanwe kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abayahudi, kandi nta mategeko yariho mbere y’uko bakora ibyo byaha.

CPCR izakomeza gushyira imbaraga mu ikurikiranwa rya Padiri Martin Kabalira, gusa ngo hari icyizere ko n’izindi manza zizagenda ziburanishwa, harimo abahoze ari ba burugumesitiri babiri zishobora gutangira muri Gicurasi 2016, n’ubwo hari impungenge ku barekuwe.

Ubutabera bw’u Bufaransa buherutse kurekura Umunyarwanda, Dr. Charles Twagira wari watawe muri yombi muri Werurwe 2014 n’ubutabera bw’u Bufaransa akurikiraweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu, busobanura ko ibyaha akekwaho bitari mu mategeko y’u Rwanda igihe akekwaho kubikorera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages