Muri Nzeri hagati, Minisitiri w’Ubuzima, Aurélien Rousseau, yatangaje ko ubwandu bukomeje kwiyongera, ubwo yasobanuraga ishingiro ryo gutangira porogaramu yo gukingira.
Ati “Iyi virusi irimo gukwirakwira, buri wese arabona ubwandu butwugarije, icyorezo kirahari.”
Komisiyo ishinzwe gukurikirana no kugenzura iby’ubuzima yari yasabye ko hatangwa urukingo rwa Covid-19 rwo gushimangira mu maguru mashya.
Uru rwari rugenewe cyane cyane abarengeje imyaka 65, abafite indwara zidakira n’abagore batwite ariko magingo aya n’undi wese ukeneye uru rukingo azaruhabwa ku buntu mu gihe cyose haba hashize amezi atandatu ahawe uruheruka cyangwa agaragaweho ubwandu bwa Covid-19.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!