00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Kwandika nabi izina ry’uwari umukozi wa ‘Charlie Hebdo’ byateje impagarara

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 7 January 2016 saa 06:02
Yasuwe :

Ubwo hibukwaga abari abakozi b’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa, Charlie Hebdo baguye mu bitero by’iterabwoba byagabwe aho gikorera muri Mutarama 2015, byagaragaye ko izina ry’umwe muri bo ryanditswe nabi aho inyuguti ihera banditse ‘y’ aho kuba ‘i’ maze uwari George Wolinski ahindurwa Wolinsky.

Urukuta rwanditseho amazina y’abaguye mu gitero cyagabwe kuri Charlie Hebdo ni rumwe mu nkuta eshatu zafunguwe ku mugaragararo na Perezida François Hollande ari kumwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo ku itariki ya 5 Mutarama 2015. Uwo muhango wari witabiriwe kandi n’umufasha wa Wolinski, Maryse Wolinski.

Ifoto y’uru rukuta yagiye iherekanywa n’abantu batandukanye kuri twitter, aho bose banenze ibyakozwe bagaragaza ko iri kosa ritari rikwiye kubaho.

Umwe muri bo witwa Julie Tranié yagize ati "Ni igikorwa cyiza cyo guha agaciro inzirakarengane. Ariko se ninjye cyangwa ni uwimenyereza akazi wakoze ikosa ry’imyandikire kuri Wolinski!”

Kugira ngo bagaragaze ko batumva ukuntu iri zina rimaze umwaka wose rivugwa ariko imyandikire yaryo ntikosorwe, byatumye abayobozi bafata umwanzuro wo gutwikiriza uru rukuta umwenda w’umukara.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Paris bwatangarije France TV dukesha iyi nkuru ko uru rukuta rugiye gusimburwa mu gihe kitarenze amasaha 48 ndetse ko n’iri kosa ryabaye biturutse ku kwibeshya gusanzwe kwa muntu.

Ubu buyobozi bukomeje bugaragaza ko iri kosa ryakozwe n’abahawe isoko ryo gutunganya uru rukuta kuko amazina bahawe yari yanditse neza. Buremera na none ko butigeze bufata umwanya wo kugenzura niba akazi karakozwe uko bikwiye.

Ku itariki ya 7 Mutarama 2015, abagabo babiri bitwaje intwaro bagabye igitero ahakoreraga ikinyamakuru ‘Charlie Hebdo’ bica abantu 12 barimo abanyamakuru batatu. Ibi byabaye nyuma y’igihe gito iki kinyamakuru gisohoye inyandiko ishushanyije, ivuga ko intagondwa z’Abayisilamu zikora ubugizi bwa nabi mu izina ry’Intumwa y’Imana Muhammad (Imana imuhe amahoro n’imigisha).

Urukuta rwanditseho amazina y’abaguye mu gitero cyagabwe kuri ”Charlie Hebdo“
Charlie Hebdo bibutse abakozi bayo bishwe muri Mutarama 2015
Kwandika nabi izina ry’uwari umukozi wa ”Charlie Hebdo“ byateje impagarara

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages