00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Le Pen yibasiwe n’abakandida bahanganye bamwita umunyabinyoma nka se

Yanditswe na IGIHE, Uwishyaka Jean Louis
Kuya 5 April 2017 saa 09:07
Yasuwe :

Ubwo habaga ikiganiro mpaka kuri televiziyo gihuza abakandida 11 bahatanira intebe y’Umukuru w’Igihugu mu Bufaransa, Marine Le Pen wo mu ishyaka Front National, yibasiwe na bagenzi be bahanganye bamunyomoza ku migabo n’imigambi afite mu gihe azaba atsindiye uyu mwanya.

Iki kiganiro kibaye ku nshuro ya kabiri, cyatambutse kuri televiziyo ya BFM TV na CNews kuri uyu wa Kabiri, tariki 4 Mata. Muri iki kiganiro, Marine Le Pen yaciye amarenga ko igihugu cye cyazakora amatora ya kamarampaka ku kwikura mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu gihe yazaba atowe.

Umurongo nk’uyu uherutse gukorwa n’u Bwongereza mu cyiswe ’Brexit’ ishobora kwemeza mu gihe kidatinze. Le Pen yashimangiye ko igihe azaba atowe imibereho y’Abafaransa muri rusange izahinduka ikaba myiza.

BBC yatangaje ko akimara kuvuga atyo, Emmanuel Macron bahanganye ndetse unahabwa amahirwe yo kwegukana aya matora, yahise amwamaganira kure amwita umubeshyi ndetse ko ibyo avuga ari nk’ibyo bumvanye se umubyara mu myaka myinshi ishize.

Ati “Ukwironda ni intambara, uri kuvuga ibinyoma bimwe n’ibyo twumvanye so mu myaka 40 ishize.”

Uyu mugore w’imyaka 48 kandi yibasiwe na François Fillon wo mu ishyaka ry’Aba-Républicain, wavuze ko atabizeza ikintu gishya mu gihe akivuga ibintu bimaze imyaka hafi 50.

Le Pen kandi yavuze ko u Bufaransa busa n’ubwabaye igicumbi cy’abakora ibikorwa by’iterabwoba ibyarakaje bikomeye bamwe mu bakandida bahanganye muri uru rugendo ruganisha ku matora ya nyuma ya Perezida azaba tariki ya 7 Gicurasi uyu mwaka [icyiciro cya mbere cyayo kizaba tariki ya 23 Mata].

Abakurikiranira hafi iby’aya matora bavuga ko Marine Le Pen aza ku mwanya wa kane mu bafite amahirwe yo kuyobora iki gihugu, inyuma y’abakandida barimo Emmanuel Macron na François Fillon hagendewe ku biganiro mpaka bimaze gukorwa.

Fillon ari gukorwaho iperereza ku bijyanye n’akazi ka baringa umugore we yahembewe igihe kitari gito, igikorwa ahakana kugiramo uruhare. Ibi birego byatumye bamwe mu babize ishyaka rye batangira kuvuga ko bazitandukanya nawe.

Abakandida bahanganye na Marine Le Pen bamaganye ibyo avuga bamwita umubeshyi/ Ifoto: AFP

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages