Ibi yabitangarije mu nama y’inganda z’intwaro ya Eurosatory, aho yagaragaje ko u Burayi bukwiye kugira inganda za gisirikare nini cyane kugira ngo butazongera kwishingikiriza ku bindi bihugu.
Ati “Ntidukwiye kongera amakosa y’ahashize, gutanga amafaranga menshi tugura ibintu hanze si igitekerezo cyiza.”
Macron yavuze ko u Bufaransa kuri ubu buri mu ntambara y’ubukungu izamara igihe kirekire, bityo asaba guhindura gahunda y’ingengo y’imari izageza mu 2025, kugira ngo ibashe guhangana n’ihindagurika rya politiki mpuzamahanga.
Mbere y’intambara ya Ukraine n’u Burusiya, u Bufaransa bwari bwatangiye kongera ishoramari mu gisirikare aho kuva mu 2017 kugeza mu 2025, ingengo y’imari yageze kuri miliyari 41 z’Amayero. Biteganyijwe kandi ko izagera kuri miliyari 50 mu myaka ibiri iri imbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!