00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Macron yashyizeho umugaba mukuru w’ingabo wari muri Opération Turquoise mu 1994

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 20 July 2017 saa 11:09
Yasuwe :

Nyuma yo kwegura kwa Gen Pierre de Villiers wari umugaba mukuru w’ingabo z’u Bufaransa, Perezida Emmanuel Macron yashyize kuri uyu mwanya Gen François Lecointre wari mu basirikare b’Abafaransa bari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Tariki ya 19 Nyakanga 2017 nibwo Gen Pierre de Villiers yashyize hanze itangazo rivuga ko yeguye nyuma yo kunanirwa kumvikana na Macron ku bijyanye no kugabanya ingengo y’imari igenewe igisirikare.

Muri iri tangazo yavuze ko atari agishoboye kwizeza uburambe bw’imikorere y’igisirikare yari amaze kubona ko ibereye kurinda ubusugire bw’u Bufaransa n’Abafaransa uyu munsi n’ejo, no kubahiriza ibyifuzo by’igihugu.

Perezida Macron yahise amusimbuza François Lecointre ndetse bitungura benshi kuko uretse kuba ari muto ugereranyije n’abamubanjirije aho afite imyaka 55, atabarirwa no mu basirikare bakuru bazwi cyane muri iki gihugu.

Nubwo atazwi cyane ariko Lecointre wabaye mu gisirikare kirwanira ku butaka no mu mazi yamaze igihe kinini mu bikorwa by’ingabo z’u Bufaransa muri Afurika, ndetse mu 1994, ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yari mu Rwanda.

Yari mu ngabo z’u Bufaransa zoherejwe mu Rwanda tariki ya 22 Kamena mu 1994, muri “Operation Turquoise” aho bagenzuraga igice cyahoze ari Cyangugu, Gikongoro na Kibuye.

Nubwo iki gikorwa cyari kigamije gutabara abari mu kaga, abasirikare b’Abafaransa bagize uruhare rukomeye mu gufasha abajenosideri gukomeza kwica Abatutsi, aho nko mu Bisesero bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’abasaga 4000.

Nk’uko Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI dukesha iyi nkuru yabyanditse, mu gihe hari bamwe babaye nk’abatungurwa, kuri Gen. Vincent Desportes ubarizwa mu ngabo zirwanira ku butaka akaba n’umwarimu wa Kaminuza, Lecointre uyu mwanya yahawe arawukwiye.

Yagize ati” Ni umusirikare ukomeye ndetse unazwi muri ubu buryo n’igisirikare cyose. Ikindi kandi ni umuhanga, ni umuntu ukunda kwandika. Ni umuntu kandi uzi ibijyanye na politiki, muri make ni umugabo wujuje ibisabwa byose byatuma asohoza inshingano ze ndetse ikindi afite indangagaciro nk’iza Gen. de Villiers.”

Mbere yo gushyirwa kuri uyu mwanya Gen. François Lecointre yari ashinzwe ibikorwa bijyanye n’igisirikare mu biro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa.

Gen François Lecointre wasimbuye Gen Pierre de Villiers wari umugaba mukuru w’ingabo z’u Bufaransa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages