Umunyapolitiki wo mu Bufaransa Marine Le Pen ashobora kubura amahirwe yo kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora ya perezida yo mu 2027, mu gihe urukiko rwashyira mu bikorwa icyemezo cyafashwe umwaka ushize.
Muri Werurwe 2025 ni bwo uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Bufaransa, yakatiwe n’urukiko gufungwa imyaka ine no kwamburwa uburenganzira bwo kwiyamamariza ubutegetsi mu gihe cy’imyaka itanu, nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kunyereza umutungo w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).
Le Pen, Ishyaka rye n’abandi bantu bakomeye muri ryo, bahamijwe ibyaha byo gukoresha nabi asaga miliyoni 3,3$ yari yatanzwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Inteko y’u Burayi yari yatanze amafaranga yo gukoresha mu kwishyura abakozi bafasha abayigize mu mirimo yabo ya buri munsi, Le Pen n’abandi 20 bo mu ishyaka rye bayakoresha mu nyungu z’ishyaka ryabo.
Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa buvuga ko Le Pen yakoresheje ayo mafaranga yishyura abakozi b’ishyaka rye mu Bufaransa aho kuba abafasha abagize Inteko ya EU.
Iki cyemezo kigifatwa Marine Le Pen yatanze ikirego mu Rukiko rw’u Burayi rw’Uburenganzira bwa muntu, asaba ku cyakurwaho.
Muri Werurwe 2025, Le Pen na bagenzi be 11 bajuririye iki ikicyemezo ariko bakatirwa imyaka ine irimo ibiri isubitswe.
Ku wa Gatatu tariki 9 Nyakanga 2025 ni bwo uru rukiko rwatangaje ko rwatesheje agaciro ubu busabe bwa Le Pen.
Le Pen yahise anatanga ikirego mu rukiko rw’ubujurire rw’u Bufaransa. Uyu mugore w’imyaka 57 yumvaga ko kujuriririra ibi byaha ahakana byamuharurira inzira yo kwiyamamariza kuyobora u Bufaransa.
Kuri ubu abashinjacyaha basabye ko Marine Le Pen, yanagumishirizwaho igifungo cy’imyaka ine, ariko itatu isubitswe, ndetse agacibwa ihazabu ingana na 100.000 z’Amayero.
Intumwa Nkuru ya Leta y’u Bufaransa, Stephane Madoz-Blanchet, yabwiye urukiko ko Marine Le Pen “ari we wari uyoboye ibi bikorwa, ko yakurikije inzira ya se [Jean-Marie Le Pen, washinze RN), akanyereza hafi miliyoni 1,4$.”
Ubujurire bwe buzarangira muri Gashyantare 2026, ndetse icyemezo ndakuka biteganyijwe ko kizafatwa mu mezi ari imbere.
Najuririra mu Rukiko rw’Ikirenga, ruzatangaza ibyavuyemo mbere y’uko amatora aba mu 2027.
Le Pen yavuze ko azafata icyemezo cyo kwiyamamaza nyuma y’ibizava mu bujurire bwe. Ndetse mu gihe atakwiyamamaza biteganywa ko azasimburwa na Jordan Bardella, wayoboye iri shyaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!