Kuri uyu wa 9 Nyakanga 2024, nibwo ubushinjacyaha bwatangarije ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika ko bwatangije iperereza mu cyumweru gishize ku ya 2 Nyakangaka ku birego Le Pen aregwa birimo kwakira inguzanyo y’amafaranga, kunyereza umutungo n’uburiganya mu gihe cy’amatora.
Iperereza ry’ibanze ryatangiye nyuma ya raporo yatanzwe na komisiyo y’igihugu ishinzwe amakonti yo kwiyamamaza no gutera inkunga politiki, yo mu 2023. Uru rwego rushinzwe gukurikirana amafaranga y’abakandida mu matora y’u Bufaransa, aho abakandida baba bafite igipimo ntarengwa cy’amafaranga bagomba gukoresha.
Ibitangazamakuru byo mu Bufaransa byatangaje ko kandi Le Pen atari we mukandida wenyine wiyamamazaga mu matora ku mwanya wa perezida mu 2022 uri gukorwaho iperereza.
Ni mu gihe kandi mu 2012, Ishyaka rye ryakuwe ku rutonde kubera gukoresha amafaranga menshi bayakoresha mu kwamamaza abakandida babo mu matora y’abadepite, icyo gihe kandi urukiko rwanze ubujurire bw’iri shyaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!