00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Marine Le Pen ari gukorwaho iperereza

Yanditswe na ⁠Ishimwe Hervine
Kuya 9 July 2024 saa 09:48
Yasuwe :

Ubushinjacyaha bwa Paris mu Bufaransa bwatangaje ko bwatangiye gukora iperereza kuri Marine Le Pen, umuyobozi mu Ishyaka RN (Rassemblement National), uregwa gutera inkunga y’amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko mu matora yabaye mu 2022.

Kuri uyu wa 9 Nyakanga 2024, nibwo ubushinjacyaha bwatangarije ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika ko bwatangije iperereza mu cyumweru gishize ku ya 2 Nyakangaka ku birego Le Pen aregwa birimo kwakira inguzanyo y’amafaranga, kunyereza umutungo n’uburiganya mu gihe cy’amatora.

Iperereza ry’ibanze ryatangiye nyuma ya raporo yatanzwe na komisiyo y’igihugu ishinzwe amakonti yo kwiyamamaza no gutera inkunga politiki, yo mu 2023. Uru rwego rushinzwe gukurikirana amafaranga y’abakandida mu matora y’u Bufaransa, aho abakandida baba bafite igipimo ntarengwa cy’amafaranga bagomba gukoresha.

Ibitangazamakuru byo mu Bufaransa byatangaje ko kandi Le Pen atari we mukandida wenyine wiyamamazaga mu matora ku mwanya wa perezida mu 2022 uri gukorwaho iperereza.

Ni mu gihe kandi mu 2012, Ishyaka rye ryakuwe ku rutonde kubera gukoresha amafaranga menshi bayakoresha mu kwamamaza abakandida babo mu matora y’abadepite, icyo gihe kandi urukiko rwanze ubujurire bw’iri shyaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages