Ku wa 16 Nyakanga 2025, nibwo ibi byatangajwe n’uru rukiko rwa EU ruherereye i Luxembourg.
Mu 2024, ni bwo Inteko Ishinga Amategeko ya EU yatangaje ko uyu mugabo ubwo yari umudepite wayo kuva mu 1989 kugeza mu 2019 yanyereje amafaranga yari agenewe ibikorwa bindi bitandukanye we akayakoresha mu nyungu ze ndetse yahise asabwa kuyishyura.
Ibintu yamaganiye kure ariko mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025 yaje gupfa ndetse abakobwa be bahise bakomeza kuburana urwo rubanza rwo kurenganura Se.
Le Pen ni we washinze ishyaka RN (Rassemblement National) ndetse yagiye yumvikana akenshi arwanya politiki ya EU yo kwihuza kubera ko we yavugaga ko u Bufaransa bukwiriye kuguma bwigenga, budakwiriye kugengwa n’amategeko y’uyu muryango.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko umukobwa we usanzwe ari n’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Bufaransa, Marine Le Pen, ahamijwe ibyaha byo kunyereza umutungo arakatirwa ndetse yamburwa uburenganzira bwo kwiyamamariza ubutegetsi mu gihe cy’imyaka itanu, nubwo yahise ajuririra iki cyemezo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!