Robert Menard, Umuyoboke w’Ishyaka Front National rya Marine Le Pen, rizwiho kurwanya abimukira; Ku wa 1 Nzeri 2016 nyuma y’umunsi umwe amashuri afunguye, yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko yabonye ‘impinduka zikomeye’.

Nyuma y’iminsi ine yanditse ibyo, yavugiye kuri Televiziyo ya LCI ngo ‘mu ishuri ryo mu mujyi wanjye, 91% by’abanyeshuri bahiga ni abayisilamu, mu bigaragara icyo ni ikibazo. Hari aho kwihangana bigarukira.’

Ubusanzwe itegeko mu Bufaransa ribuza ibikorwa byose bijyanye no guhutaza umuntu umuziza imyemerere ye ishingiye ku idini cyangwa se ubwoko.

BBC ivuga ko mu kwisobanura, Robert Menard yavuze ko ‘yasobanuraga uko ibintu bimeze, si uburyo bwo kwibasira, niko biri kandi nibyo mbasha kubona’.

Uretse ayo mande yaciwe Meya Robert Menard, itsinda rirwanya ibikorwa by’irondaruhu ryahembwe amayero 1000 ku kuba ryaratanze ikirego.

Meya Robert Menard ntiyishimiye umwanzuro w’urukiko rw’i Paris avuga ko azajuririra icyo cyemezo.

Robert Menard yaciwe amande nyuma yo kuvuga amagambo yuzuyemo urwango/Ifoto: AFP
Robert Menard yaciwe amande nyuma yo kuvuga amagambo yuzuyemo urwango/Ifoto: AFP