Abagize iyi guverinama batangajwe nyuma y’ibiganiro Attal yagiranye na Perezida Emmanuel Macron ku wa Kane nyuma ya saa sita.
Rachida Dati wari muri guverinoma ya Nicolas Sarkozy yagizwe Minisitiri w’Umuco. Icyo gihe yari Minisitiri w’Ubutabera, inshingano yabayemo kuva mu 2007 kugeza mu 2009.
Yasimbuye uwitwa Rima Abdul Malak utarakunze guhuza na Macron ku bintu bitandukanye by’umwihariko amavugurura mu by’abinjira n’abasohoka n’ibirego by’ihohotera rishingiye ku gitsina ryakorewe umukinnyi wa filime witwa Gérard Depardieu.
Uwari Minisitiri w’Umutekano, Gérald Darmanin ntiyigeze ahindurwa kimwe na Minisitiri w’Imari, Bruno Le Maire, umaze imyaka irindwi kuri uyu mwanya.
Abandi babiri barimo Eric Dupond-Moretti wakomeje kuba Minisitiri w’Ubutabera na Sébastien Lecornu wagumye ku mwanya wa Minisitiri w’Ingabo.
Ni mu gihe Amélie Oudéa-Castéra ari we wasimbuye Attal ku mwanya yahozemo wa Minisitiri w’Uburezi akomeza n’inshingano ze za Minisitiri wa Siporo mu gihe iki gihugu kiri mu myiteguro yo kwakira imikino olempike na paralempike.
Hagati aho Prisca Thévenot wahoze ari Umunyamabanga wa leta ushinzwe urubyiruko yagizwe umuvugizi wa guverinoma asimbuye Olivier Véran.
Gabriel Attal w’imyaka 34 y’amavuko, ni we Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa muto mu mateka y’iki gihugu, akaba n’uwo mu muryango w’abaryamana bahuje igitsina.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yamuhaye izi nshingano amusimbuje Elizabeth Borne weguye ku wa Mbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!