Ku wa 2 Mutarama nibwo uyu mu Minisitiri yatangaje ko umunyeshuri cyangwa umwalimu wese wagize aho ahurira n’umurwayi wa Covid-19 ategetswe kwinjira mu ishuri amaze kwipimisha Covid-19 kandi akoresheje ibipimo bya PCR (ya yindi yo mu kanwa) nyuma y’iminsi ibiri n’iminsi ine agakoresha Rapid test (imwe yo mu zuru).
Kubera ubwinshi bwa Covid-19 mu Bufaransa, benshi bisanze bafite aho bahuriye n’abayirwaye maze bahurira aho bipimishiriza, biteza akavuyo kenshi, imirongo iba miremire, abarimu babura uko bajya kwigisha, amashuri amwe arafunga, abaturage barivovota karahava.
Guverinoma yahise yoroshya, Minisitiri w’Intebe atangaza ko noneho bashobora kujya mu ishuri bipimishije ariko bakoresheje ‘Rapid Test’ ikorwa n’umuntu ku giti cye (muri iki gihugu), ndetse avuga ko hagiye gushakwa abarimu basimbura abarwaye Covid-19 badashobora kwigisha.
Nubwo amabwiriza yorohejwe, ntibyabujije ababyeyi, abanyeshuri, abarimu n’imiryango iharanira imibereho myiza y’abarimu kwirara mu mihanda bamagana iryo hindagurika rya hato na hato ry’amabwiriza rihungabanya ireme ry’uburezi.
Mu gihe mu gihugu hari harimo umwuka mubi, ku wa mbere tariki 18 Mutarama ikinyamakuru cyandika inkuru zicukumbuye cya Mediapart cyatangaje ko nubwo abarimu n’abanyeshuri bamerewe nabi n’amabwiriza yashyizweho na Minisitiri w’Uburezi, we atabyitayeho kuko amaze igihe yibereye mu biruhuko ku kirwa cya Espagne cya Ibiza.
Ibi byarakaje abaturage benshi ndetse bamwe bavuga ko umwanya ariho atawukwiriye agomba kwirukanwa.
Blanquer yisobanuye, avuga ko niyo yari kuba ari mu Bufaransa ntacyo byari guhindura ku mabwiriza yashyizweho gusa asaba imbabazi zuko yagaragaye ari mu biruhuko kandi hari ibibazo mu burezi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!