Ubuhamya butangwa n’abayisilamu batandukanye batuye mu Bufaransa, bugaragaza ko muri iki gihe inzego z’umutekano zikoresha ingufu z’umurengera mu gusaka ahakekwa intwaro ndetse ko zibasira cyane cyane ingo zituwemo n’abo mu idini ya Islam.
Umuturage witwa Yvan Agac ukora muri resitora yitwa Pepper Grill iherereye ahitwa Val d’Oise asobanura uburyo abapolisi bakoresheje ingufu z’umurengera ndetse bakangiza byinshi ubwo bazaga kumusaka.
Agira ati « Hari saa mbiri n’igice z’umugoroba. Abapolisi hagati ya 30 na 40 bambaye imitamenwa, bafite imbunda binjiye muri resitora basaba buri wese kuguma aho yicaye agashyira ibiganza ku meza. Batangiye gusaka, bamenagura inzugi.
Nabasabye ko nabafungurira aho guca inzugi baranyihorera. Baciye inzugi eshatu harimo ebyiri zari zifunguye. Nyuma bansabye gusinya ko ntacyo bansanganye ndetse bavuga ko ngize amahirwe .»
Abayisilamu baraburirwa uko bakwitwara
Umuryango urwanya ivangurwa rikorerwa Abayisilamu mu Bufaransa(Collectif contre l’islamophobie en France) uvuga ko hari kwibasirwa abaturage basengera mu idini ya Islam ndetse ko bikwiye guhagarara vuba.
Umuvugizi w’uyu muryango Yaser Louati, yabwiye Televiziyo ya France 24 ko mu ngo n’abantu bamaze gusakwa, 90% ari Abayisilamu. Avuga ko ibi bikwiye guhagarara hakubahirizwa uburenganzira bwa muntu. Avuga ko bamaze kwakira ibirego 22 bijyanye n’ihohoterwa riri gukorerwa Abayisilamu muri ibi bihe bidasanzwe.
Kuva tariki 26 Ugushyingo, uyu muryango washyizeho amabwiriza azafasha Abayisilamu muri ibi bihe bidasanzwe ndetse no kumenya uburenganzira bwabo.
Umuvugizi wawo akomeza avuga ko aya mabwiriza yibutsa Abayisilamu kwirwanaho, ndetse no kujya basaba gukoreshwa inyandiko mvugo nyuma yo gusakwa.
Uyu muryango kandi uvuga ko ingufu zikoreshwa mu gusaka zatumye habaho ihungabana mu miryango biberamo ku buryo hari n’abazinukwa gusubira mu ngo zabo.
Leta y’u Bufaransa ibivugaho iki ?
Minisitiri w’umutekano Bernard Cazeneuve yasabye inzego z’umutekano kujya zisaba ba nyir’ingo zisakwa gufungura inzugi ku bushake. Umuryango urwanya ivangura rikorerwa Abayisilamu mu Bufaransa wahise utangaza ko ibi Minisitiri yavuze bidahagije.






Ibitekerezo 0