Abigaragambya barimo abari muri Sendika z’abakozi, abanyeshuri n’abandi, bakozanyijeho n’inzego z’umutekano zo mu murwa mukuru Paris ndetse no mu mijyi mito ya Nantes, Lyon, Grenoble, Strasbourg n’iyindi, abarenga 141 batabwa muri yombi.
Iyi myigaragambyo, yatangiye kuwa Mbere tariki ya 8 Gicurasi 2017, nyuma y’umunsi umwe gusa Emmanuel Macron atsinze Marine Le Pen mu matora y’umukuru w’igihugu.
France 24 dukesha iyi nkuru ivuga ko bamwe mu bagize sendika z’abakozi binubira impinduramatwara za Perezida mushya mu mavugurura y’amategeko y’umurimo, bakavuga ko Le Pen watsinzwe ari we Perezida wari ukenewe.
Umwe mu banyeshuri bigaragambyaga witwa Raphael Garine yagize ati “Macron akeneye guca bugufi. Nakomeza ziriya politiki zo mu myaka itanu ishize, tuzakomeza kwigabiza imihanda twigaragambye.”
Kuva ku cyumweru tariki ya 7 Gicurasi 2017, Sendika z’abakozi zikomeye zari zatangiye gutanga integuza ko hashobora kuba imyigaragambyo yamagana intsinzi ya Macron.



















TANGA IGITEKEREZO