00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Patrick Devedjian wabaye Minisitiri yitabye Imana azize Coronavirus

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 29 March 2020 saa 06:29
Yasuwe :

Patrick Devedjian wabaye Minisitiri ushinzwe kuzahura ubukungu bw’u Bufaransa, nyuma y’ihungbana ry’ubukungu bw’Isi mu 2008 yitabye Imana azize Coronavirus nyuma y’iminsi itatu arwariye mu bitaro bya Antony by’i Paris.

Devedjian abaye umunyapolitiki wa mbere mu bikomerezwa uzize icyo cyorezo i Burayi.

Patrick Devedjian w’imyaka 75 yabaye umujyanama wa Nicolas Sarkozy kuva mu 1990, aba Minisitiri ushinzwe kuzahura ubukungu bw’u Bufaransa nyuma y’izahara ry’ubukungu bw’Isi mu 2008. Ni Minisiteri idasanzwe yashyizweho mu gihe cy’imyaka ibiri ibarizwa mu biro bya Minisitiri w’Intebe.

Daily Mail yatangaje ko uyu mugabo usize abana bane yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira iryo ku Cyumweru tariki 29 Werurwe 2020.

Hari hashize iminsi itatu gusa yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko ‘ananiwe ariko akomeye.’

Devedjian, yari arwariye mu bitaro byihariye bya Antony, biri mu Majyepfo ya Paris, aho yakiriwe kuwa Gatatu. Umwe mu bo mu muryango we yavuze ko nta bindi bibazo by’uburwayi yari afite kandi ko abaganga bagerageje ibishoboka ariko bikanga.

Kuwa Kane uyu mugabo yari acyohereza ubutumwa kuri Twitter, aho yanditse, ati “ Nanduye icyorezo cya coronavirus ubu ndi umuhamya w’akazi katoroshye abaganga n’abandi baforomo bose bakora bita ku barwayi.”

Devedjian ni umwe mu banyapolitiki bakomeye banduye coronavirus i Burayi yose. Abandi barimo igikomangoma Charles, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson na Minisitiri w’Ubuzima w’u Bwongereza Matt Hancock.

Devedjian yavukiye mu gace ka Fontainebleau mu Majyepfo ya Paris, ku wa 26 Kanama 1944. Yinjiye muri Politiki mu 1983.

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 28 Werurwe Minisitir w’Intebe w’u Bufaransa Edouard Philippe yatangaje ko abamaze gupfa bazize coronavirus bageze ku 2314 mu gihe abayanduye barenga 38000.

Devedjian abaye umunyapolitiki wa mbere mu bikomerezwa uzize Coronavirus i Burayi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages